Izi ndirimbo ntizizongera gukinwa ku maradio yose yo mugihugu >>>Inkuru irambuye

IHOGOZA Diane
Uyu Muhanzi aheruka gukorera igitaramo cy’Amateka i Kigali

Indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond Platnumz na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe gukinwa muri Kenya kubera amagambo yiswe ay’ubusambanyi arimo, ni nyuma y’uko na Kwangwaru yahagaritswe.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri zikaba zemerewe gukomeza gukinwa mu tubari no mu tubyiniro gusa, ariko ahantu hari abana ntibyemewe.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru The Citizens cyo muri Kenya kuri uyu wa Gatatu 28 Kanama 2019 kivuga ko ko indirimbo zakunzwe cyane nka Tetema ya Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe n’umuyobozi wa KFCB (Kenya Film Classification Board).

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu muyobozi mukuru wa KFCB, Dr Mutua Yavuze ko izi ndirimbo zirimo amagambo y’ubusambanyi zidakwiye gucurangwa ahantu hari abana cyangwa se mu birori runaka keretse mu tubyiniriro no mu tubari aho abana batemerewe kugera.

Yagize ati“Izi ndirimbo ntabwo zemerewe konera gukinwa aho ari ho hose muri Kenya, nta mu Dj wemerewe kuzikina yaba kuri radiyo cyangwa cyangwa se mu bindi birori byahuje abantu.”

Akomeza avuga ko n’ubwo batabona uko bazihagarika burundu kuko zifite ubudahangarwa batahwema gushishikariza abanyakenya ko izi ndirimbo zigisha amagambo atari meza abana bato.

Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko umwaka ushize n’indirimbo Kwangwaru ya Diamond Platinumz afatanyije na Hamonize nayo yahagaritswe kubera amagambo y’urukozasoni aririmbwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Zari Hassan yatangiye gahunda yo gushaka kugonganisha Tanasha na Diamond Platnumz

Mu gihe isaha n’isaha umukunzi wa Diamond ari we Tanasha yabyara, Zari wabyaranye na Diamond yabwiye uyu mukobwa asa n’umutega iminsi, kutizera uko amenranye na Diamond uyu munsi ariko bizakomeza kuko na webabyaranye abana babiri kandi bari bishimye kurenza uko bameze. Zari wabyaranye na Diamond abana 2, bivugwa ko ari […]