Itangishaka Blaise wari umaze amezi abiri yaravunitse yabazwe

Ngabo Simeon
Itangishaka Blaise

Umukinnyi wo hagati APR FC yatije muri Marines FC Blaise Itangishaka wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yabazwe mu ivi kubera imvune yari amaranye amezi abiri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe niho uyu musore w’imyaka 23 yabagiwe imvune yagiriye mu mukino APR FC yakiniraga yatsinzwemo na AS Kigali Fc muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.

Itangishaka yakomeje gukurikiranwa akanitabwaho n’abaganga ba APR FC ngo barebe ko ivi ry’ibumoso yari yavunitse ryakoroherwa ariko biranga none ko yagombaga ko abagwa.

Uyu mukinnyi uvuka mu karere ka Rubavu wakinnye mu ishuri ry’umupira w’amaguru riterwa inkunga na FC Barcelona ‘Aspire Academy’ ryo muri Senegal yabwiye Fun Club ko nyuma yo kubagwa afite icyizere cyo gusubira mu kibuga vuba

Blaise Itangishaka yagize ati: “Ndashima Imana ko kubagwa kwanjye kwagenze neza. Kandi ndizera ko nzagaruka mu kibuga vuba bishoboka kuko ndi kwitabwaho n’abaganga b’abahanga.”

Biteganyijwe ko Itangishaka azamara iminsi ine mu bitaro by’i Kanombe aho yabagiwe, nyuma akazamenyeshwa n’abaganga igihe azamara adakina.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukinnyi ukiri muto abazwe kuko tariki 11 Ugushyingo 2016 nabwo yagiye muri Maroc abagwa imvune yo mu ivi yari yagiriye mu mukino APR FC yakinaga na Musanze FC muri shampiyona y’u Rwanda y’uwo mwaka.

FunClub

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Pacson yifurijwe kujyanwa iwawa n’umuyobozi wa Radio na TV1  KNC

Umuyobozi wa Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye nka KNC, yasabiye umuraperi Pacson gutwarwa Iwawa akagororwa kuko byamugirira akamaro nk’uko byafashije P Fla uheruka gufungurwa. Mu kiganiro ’Rirarashe’ kinyura kuri televiziyo ndetse na Radio ye, kikaba gikorwa na we afatanyije na Mutabaruka Angelibert, niho KNC yasabiye ko uyu muraperi yajyanwa mu […]