Inkomoko y’Insigamugani “Umusindi yarenze akarwa”

Ngabo Simeon

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu warenze ku miziro akayizirura kugira ngo abashe kugera ku cyo yiyemeje, nibwo bagira bati “Umusindi yarenze akarwa”.

Wakomotse kuri Ruganzu I Bwimba wategetse u Rwanda, ubwo ahasaga mu wa 1345 yiteguraga gutera mu Gisaka nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”, cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu.

Mu iyima rya Bwimba, yasanze ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda byose bifite akayihayiho ko kurutera, bitewe n’ishyari byari birufitiye nk’igihugu cyahanzwe nyuma yabyo ariko kikabirusha umuvuduko w’iterambere, gahunda ihamye yo kucyubaka no kwita ku mibereho y’abaturage.

Ruganzu Bwimba yabibonye kare, atangira gutekereza uburyo bwangushye bwo kubatanga akaba ari we ubatera.

Byahoraga birekereje ngo birebe aho ubushotoranyi bwaturuka, ubundi rukambikana. Muri icyo kibariro u Bugesera bwaje kumvikana n’u Rwanda, bagirana imimaro ariyo masezerano yo gudaterana, i Gisaka cyo kirabyanga gishaka kwigarurira u Rwanda rw’Abanyiginya.

Icyo gihe Kimenyi I Musaya umwami w’i Gisaka yize ubucakura bwo kurongora mushiki wa Ruganzu witwaga Nyiramateke Robwa, mu rwego rwo kwiyenza ku Rwanda.

Uwo mugambi akaba yarawutangiye ku ngoma ya Nsoro Samukondo se wa Bwimba ariko baramumwima, na mbere y’uko atanga yihanangiriza Bwimba wamuzunguye ku ngoma ko atazashyingira umwami w’i Gisaka.

Mu iyima rya Bwimba, Kimenyi Musaya yasubukuye umugambi we wari warapfubye wo gushaka mu Banyiginya. Umwami Ruganzu Bwimba n’abajyanama be barabirwanyije cyane, ariko Umugabekazi Nyakanga na mubyara we Nkurukumbi barabyemeza, ngo ibyiza ni uko banywana n’i Gisaka kugira ngo kitazabatera kuko cyabarushaga amaboko, naho ibyo kugitera babitera utwatsi.

Bwimba yaje kumvikana na mushiki we Nyiramateke Robwa kutazabyarana n’umwami w’i Gisaka umwana w’umuhungu, kugira ngo atazatera u Rwanda, ndetse biza kugera aho yemeza ko nasama inda ye aziyahura.

Igihe cyarageze Nyiramateke Robwa ashyingirwa mu Gisaka, asama inda ya Kimenyi umwami wa Gisaka cy’Abagesera b’Abazirankende, ariko ntiyabihisha musaza we. Ni uko Bwimba na we yihutira gushaka umutabazi w’Umucengeri uzapfa mbere ya Nyiramateke Robwa, indagu zerera Nkurukumbi, mubyara w’Umugabekazi Nyakanga.

Kubera ubwoba, Nkurukumbi yarabyanze ahubwo yituga amatugunguru mu kibuno avuga ko arwaye (ngo yazanye amagara), adashobora gutabarira igihugu kuko afite imiziro.

Ariko Bwimba ntiyanyurwa n’ubwo bucakura, nuko aramubwira ati “Niba ufite imiziro, nibyo byiza maze ukagenda ukanduza inka zabo nazo zikarwara indwara urwaye. Ko batadukunda se!’’ Nkurukumbi aranga ararahira, avuga ko atazamenera u Rwanda amaraso.

Inkomoko y’Insigamugani “Umusindi yarenze akarwa”

Indagu za kabiri zafashe Umwami Bwimba we ubwe. Muri icyo gihe, mbere yo gutabara, yasize abwiye nyina ati “Imyaka agahumbi Abasinga mudasubira ku ngoma” kuko yabonaga nyina wakomokaga mu Basinga ariwe ugambaniye u Rwanda agashyingira i Gisaka, akanabuza n’umuhungu we Bwimba kugitera, amaze no koshya Nkurukumbi kwanga inshingano z’ubutabazi ngo u Rwanda rutsinde.

Mu kwanga ko Bwimba ajya gutabara, nyina yashyizwe umweko mu bikingi by’amarembo agira ngo amubuze gutabara, undi aranga arawusimbuka aravuga ati “Umusindi yarenze akarwa, nimusigarane amagara yanyu ayanjye nyajyanye mu Gisaka”.

Ruganzu Bwimba ntabwo yatewe ubwoba n’abo mu muryango we batemeranyaga na we ibyo gutera i Gisaka kuko gahunda yo kwagura igihugu no kugihuza hakoreshejwe uruhembe rw’umuheto yari ayisangije wenyine, ahamanya n’umutimanama we ko agomba gukabya inzozi za Sekuruza Gihanga.

Bwimba ararubira ashoza urugamba, ingabo z’i Gisaka zimutsinda i Nkungu na Munyaga (Rutonde muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Mushiki wa Ruganzu I Bwimba amaze kumva ko Musaza we yatanze, Nyiramateke Robwa yisekuye ku nkota arapfa, kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka akazatera u Rwanda rwa Gihanga.

Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Nyiramateke Robwa babarirwa mu batabazi b’abacengeri b’ikubitiro bitangiye Ingoma y’i Gasabo. Amaraso ya Bwimba yari amaze kumenekera mu Gisaka yashushanyaga intsinzi y’iteka ryose u Rwanda rwagomba guhorana mu mugambi wo kwagura igihugu.

Kurenga akarwa= Kuzirura ibizira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Amaraso y’ubutwari bw’Abanyarwanda: Umuzi nkomoko w’impeta z’ubutwari (Igice cya mbere)

Byinshi tubona mu bikorwa by’ubutwari Abanyarwanda bafite ubu, ni isokomurage w’abakurambere mpangarwanda, kuko n’ubundi ‘Isuku igira isoko, umwanda ukagira akazu’’ Umurage w’ibikorwa byo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, niwo wabaye igikabuzo cyo kurasa intego yo kugera ku bikorwa byinshi kandi byiza. Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda […]