Indi mpamvu yatumye Paul Pogba yibasirwa n’Abafana ba Manchester United nyuma y’umukino

Ngabo Simeon

Umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Manchester United witwa Paul Pogba yibasiwe n’Abafana ba Manchester United ndetse baramutuka baramwandagaza nyuma yo guhusha penaliti mu mukino waraye ubahuje n’ikipe ya Wolves ku mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye ku kibuga Molineux.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga,yanze ko mugenzi we Marcus Rashford atera iyi penaliti,birangira umunyezamu wa Wolves,Rui Patricio ayikuyemo ndetse biviramo Manchester United gutakaza amanota 3.

Bamwe mu bafana ba Manchester United bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo Twitter niko gutuka uyu Pogba ku ruhu bamuziza ko yababujije kubona amanota 3.

Aba bafana barakaye cyane basaba uyu mukinnyi ko yabavira mu ikipe akerekeza muri Real Madrid imushaka.
Pogba niwe mukinnyi umaze guhusha penaliti nyinshi mu myaka 2 ishize,kuko amaze guhusha 4 muri 11 amaze gutera.

Manchester United ya Pogba yaraye inganyije igitego 1-1 na Wolves nubwo ariyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 27 ibifashijwemo na Anthony Martial hanyuma cyishyurwa na Ruben Neves acyishyura mu gice cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Tanzania: Wasafi Record  ya Diamond Platnumz yaba koko iri mumarembere?

Wasafi Record isanzwe ikoreramo abahanzi bafite amazina akomeye cyane muri Tanzania  irimo uravugwamo uruntu runtu ndetse bamwe bakavugako yaba igeze mu marembera niba abahanzi bakomeye bakomeje kuyivamo. Ibi byagarutsweho nyuma yaho umuhanzi  Lava lava afashe icyemezo cyo kuva muri iyi inzu ya Diamond Platnumz itunganya umuziki. Tubibutse ko ntanigihe kinini […]