Mu mujyi wa Sake, uherereye muri gurupoma ya Kamuronza, teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa imirwano ikaze hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi z’urukerera ku wa 23 Mutarama 2025, ubwo abarwanyi ba M23 bavuye mu birindiro bamazemo umwaka mu misozi ikikije uyu mujyi, bagatangira guhangana n’ingabo za Leta ya RDC.
Primo Bauma, umuyobozi wa gurupoma ya Kamuronza, yatangaje ati: “Imirwano iri kubera iwacu muri Kamuronza-Sake. Abarwanyi ba M23 bari kumanuka muri Sake.”
Amakuru ava muri RDC aravuga ko intego nyamukuru y’abarwanyi ba M23 ari ukugenzura umuhanda uhuza Kitshanga muri teritwari ya Masisi na Minova, teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
By’umwihariko, Minova yafashwe na M23 ku gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Imirwano yo muri Sake yateje impungenge z’abaturage bari basigaye muri uyu mujyi, benshi muri bo bahungira mu mujyi wa Goma, uri mu burasirazuba. Hari amakuru avuga ko n’abari mu nkambi ziri mu nkengero za Goma na bo bahunze kubera ubwoba batewe n’urusaku rw’imbunda rwumvikanaga hafi yabo.
Abaturage b’i Sake na Goma bakomeje kugira ubwoba ko imirwano ishobora gukomeza, bituma abenshi bava mu ngo zabo mu gushaka umutekano ahandi. Iyi mirwano iracyakurikiranwa n’amahanga, cyane cyane ibihugu bifite inyungu mu mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari