Ikipe ya AS KIGALI FC yegukanye IGIKOMBE CY’AMAHORO 2019

Ikipe ya As Kigali FC niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro uyu mwaka 2019.

Ibigezeyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport Fc ibitego 2-1. N’umukino watangiye amakipe yose asatirana burikipe ishaka uko yabona igitego. Ku munota Wa 39 nibwo kiyovu yabonye coup franc yatewe neza na Kalisa maze Placide atsinda igitego cyiza cy’umutwe abakunzi ba kiyovu bari baje ari benshi batangira ku ishima kuko bazi ko nyuma y’imyaka bari bamaze badatwara igikombe cyo cyaba aricyo gihe cyo kwegukana igikombe. Umukino wakomeje maze igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri nibwo ibintu byaje guhinduka kuko k’umunota Wa 9 w’igice cya kabiri bivuze wari umunota 54 w’igice cya kabiri nibwo ikipe ta As kigali yabonye igitego cyo kubishyura ibifashijweno na Jean Claude.Nyuma y’icyo gitego cyo kunganya amakipe yakomeje gushaka uko yabona igitego birananirana maze umukino urangira utyo ar’igitego 1-1. Nyuma y’uko amakipe y’aramaze kunganya bongeyeho iminota 30 kuko ariko amategeko yabiteganyaga maze k’umunota Wa 3 w’inyongera bivuze umunota Wa 93 ikipe ya As kigali ibona igitego cya kabiri cyatsinze na Eric maze Kiyovu ikomeza kwataka ishaka uko yakishyura biranga maze umukino urangira utyo Ku ntsinzi ya As kigali y’ibitego 2-1 bihita biyehesha itike yo kuzahagararira igihugu mu mikino nyafurika ya coupe de confédération.Bikaba bibaye inshuro ya Gatanu mu mateka ikipe ya Kiyovu Sport itsindirwa k’umukino Wa nyuma w’igikombe cy’igihugu 1988,1996,1997,1998,2019.

Abakinnyi bari babanjemo Ku mpande zombi

KIYOVU SPORT FC: NZEYURWANDA,SERUMUGO,AHOYIKUYE,KARERA,RWABUHIHI,KARERA,HABAMAHORO,KALISA,BABICKA,ARMEL,NIZEYIMANA DJUMA,NIZEYIMANA Jean Claude

AS KIGALI: BATE,NIYOMUGABO,NSHIMIYIMANA,RURANGWA,BISHIRA,NTAMUHANGA,NSABIMANA,NDAYISENGA,NDARUSANZE,NALANA,KALANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *