Sunday, January 19, 2025
Sunday, January 19, 2025
spot_img
HomeImikinoIgihugu gihana imbibe n’u Rwanda cyatangaje ko cyohereje inzobere mu bwubatsi kwiga...

Igihugu gihana imbibe n’u Rwanda cyatangaje ko cyohereje inzobere mu bwubatsi kwiga uko stade mpuzamahanga zubakwa

Guverinoma ya Uganda binyuze muri Minisitiri wa siporo, Peter Ogwang, yatangaje ko itsinda ry’abashakashatsi bo muri Minisiteri y’imirimo n’ubwikorezi n’abatekenisiye bo mu Nama y’igihugu ya Siporo bari mu Rwanda kugira ngo bagenzure urwego Stade Amahoro iherutse kuvugururwa i Kigali yashyizweho ngo bamenye uko stade mpuzamahanga zubakwa. 

Ubwo yahuraga na komite ishinzwe uburezi na siporo mu Nteko Ishinga Amategeko, Ogwang yavuze ko Stade Amahoro ari ingenzi mu gusuzuma mu gihe Uganda yitegura gutangira kubaka Stade y’Umujyi wa Hoima, izakoreshwa mu mikino y’igikombe cya Afurika, 2027 AFCON, izakirwa na Uganda, Kenya, na Tanzaniya .  

Stade yavuzwe izubakwa na Summa International Construction Company Inc yo muri Türkiye ari nay o yubatse Stade Amahoro. 

Ogwang yagize ati: “Mfite ikipe yagiye mu Rwanda kugira ngo ikore ubugenzuzi bw’ibanze mu mushinga mushya wa AFCON, cyane cyane Stade yo mu mujyi wa Hoima.” 

Yongeyeho ati: “Nasuye u Rwanda umwaka ushize, kandi nishimiye ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru busabwa kugira ngo ukore umushinga nk’uyu.” 

Nk’uko Ogwang abitangaza ngo Namboole iri kuvugururwa, ntabwo ari yo izashingirwaho nka stade nkuru ya Uganda mu kwakira AFCON 2027.
Ubwo yasabaga guverinoma kurekura amafaranga ku gihe yagize ati: “Iyo tuvuze kuri AFCON 2027, bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko ari kure cyane, ariko hasigaye imyaka itarenze itatu.” 

Mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwashyize ahagaragara stade y’imyanya 45,000 yubatswe, stade mpuzamahanga ya mbere mu gihugu yujuje ibisabwa na FIFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi). 

Stade Amahoro, yavuguruwe kuva mu mwaka ushize, irimo stade nkuru ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru, stade yo mu nzu y’imyanya 1000,ahakinirwa imikino ngororamubiri, n’ahakorerwa imyitozo y’umupira w’amaguru, kwiruka, handball, volley ball, na beach volley ball. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights