Dir Alan blessed yashyize hanze indirimbo nshya MUTIMA anagaruka kumukunzi we uvugwaho ko ariwe umutera kuririmba urukundo

ITYAZO Media muri gahunda yayo yo gufasha Abahanzi ndetse n’abandi bantu batandukanye mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, twaganiriye n’umuhanzi Dir Alan blessed, maze atugezaho ibikorwa bye dusanzwe tuzi ko ari byinshi ariko by’umwihariko twibanze  kuri muzika inafite icyo ivuze cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda nk’uko abivuga.

Dir Alan blessed yashyize indirimbo nshya hanze “Mutima” ayitura abakundana muri iki cyumweru cyabahariwe!

Ubusanzwe ni umwe mubabarizwa mu umwuga wa cinema mu Rwanda, amazina ye nyakuri akaba UMUHIRE Alain Gilbert ayo akoresha mubuhanzi bwe Dir Alan blessed.

Muri iki cyumweru cyahariwe abakundana yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Mutima atangaza ko yayigeneye abakundana.

Muri iyi ndirimbo ‘Mutima’ aba avugamo umuntu ukunda undi byihariye , kandi akamukunda kurusha uko akunda abandi bose , mbese biyumvanamo bidasanzwe. Ubwo ITYAZO  twamubazaga kuri iyi ndirimbo Dir Alan Blessed yavuzeko  ari indirimbo y’urukundo ivuga umuntu uri murukundo nundi amukunda bidasanzwe  yagize ati:

” Ni indirimbo nakoze ngamije kugaragaza abantu babiri bakundana bidasanzwe!”

Yakomeje atubwirako kandi nyuma yiyi ndirimbo “MUTIMA” ari gutunganya nindi yise bidasanzwe iri gutunganyirizwa mu Inzu ikora umuziki izwi nka Fine production.

Dir Alan avuga ko  kuba akunda gusohora indirimbo z’urukundo ntaho bihuriye nuko yaba afite umuntu akunda baba bari murukundo  akaba ariwe umutera akenshi guhanga indirimbo z’urukundo, yagize ati :

“kuba mfite umukunzi siwe utumpa mpanga indirimbo z’urukundo byose bibaho kuko ndi umuhanzi kandi ndahanga, yego rimwe na rimwe inspirations(wenda yashakaga kuvuga inganzo) waziterwa nawe ariko ntago nahanga urukundo gusa kuko hari nizindi nkuru mba nandika ugasanga ntaho zihuriye n’urukundo zikaba zivuga kubindi ,  rero siwe naba mpanze(ndirimbye) ahongaho”.

Twamubajije impamvu indirimbo ze ashyira hanze akenshi kumunsi wa st Valentin avuga ko kuba ariho akenshi zijya ahagaragara aruko aba asohora nkeya agahitamo ko zisohoka mugihe cyazo “Iminsi yabakundana” agahitamo ko aricyo gihe yajya azishyirira hanze mugihe atarakomeza gukora nyinshi.

Dir Alan blessed yashyize indirimbo nshya hanze “Mutima” ayitura abakundana muri iki cyumweru cyabahariwe!

Kanda hano ubashe kumva indirimbo nshyashya ““MUTIMA””

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *