CECAFA KAGAME CUP

Guhera tariki ya 6/07 kugeza tariki 21/07 Mu Gihugu cy’u Rwanda hari kubera irushanwa ry’itiriwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda PAUL KAGAME ariryo bise CECAFA KAGAME CUP.

Nkuko bigaragara amaze imyaka 17 aritera inkunga Kuko yatangiye kuritera inkunga kuva Mu mwaka 2002. Akaba aritera inkunga y’ibihumbi 60$ agabanywa amakipe atatu ya mbere Aho iya Mbere ihabwa igikombe n’ibihumbi 30$ , iya Kabiri ibihumbi 20$, naho iya Gatatu n’ibihumbi 10$.

Uko amakipe yagiye atwara CECAFA KAGAME CUP kuva Mu mwaka w’i 2002 kugeza Mu mwaka 2018

2002: Igikombe cyatwawe na Simba Sport Club yo muri Tanzanie itsinze Prince Louis FC yo Mu Burundi(1-0)

2003: Igikombe cyatwawe na Villa Sport Club yo muri Uganda itsinze Simba Sport Club yo muri Tanzanie (1-0)

2004: Igikombe cyatwawe na APR FC yo Mu Rwanda itsinze Ulinzi Star FC yo muri Kenya (3-1)

2005: Igikombe cyatwawe na Villa Sport Club FC yo muri Uganda itsinze APR FC yo Mu Rwanda (3-0)

2006: Igikombe cyatwawe na Police FC yo muri Uganda itsinze Moro Unite FC yo muri Tanzanie (2-1)

2007: Igikombe cyatwawe na APR FC itsinze URR yo muri Uganda (2-1)

2008: Igikombe cyatwawe na Tusker FC yo muri Kenya itsinze URR yo muri Uganda (2-1)

2009: Igikombe cyatwawe na Atraco FC yo Mu Rwanda itsinze Al-Marrik yo muri Sudan (1-0)

2010: Igikombe cyatwawe na APR FC itsinze St George FC yo muri Ethiopie (2-0)

2011: Igikombe cyatwawe na Young Africains yo muri Tanzanie itsinze Simba SPORT Club FC yo muri Tanzanie (1-0)

2012: Igikombe cyatwawe na Young Africains yo muri Tanzanie itsinze Azam FC yo muri Tanzanie (2-0)

2013: Igikombe cyatwawe na Vital’o FC itsinze APR FC yo Mu Rwanda (2-0)

2014: Igikombe cyatwawe na Al-Marrik yo muri Sudan itsinze APR FC yo Mu Rwanda (1-0)

2015: Igikombe cyatwawe na Azam FC itsinze Gormahia yo muri Kenya(2-0)

2018: Igikombe cyatwawe na Azam FC yo muri Tanzanie itsinze Simba Sport Club FC yo Muri Tanzanie (2-1)

Nkuko bigaragara kuva Président w’u RWANDA PAUL KAGAME yatangira gutera inkunga iki Gikombe,ikipe ya APR FC imaze kugitwara inshuro 3 zose ubwo cy’abaga cyabereye Mu Rwanda. Ndetse n’ikipe ya ATRACO FC yagitwaye inshuro imwe ikagitwarira hanze Mu mwaka 2009.

Ikindi twabibutsa n’uko ikipe ya RAYON SPORTS kuva Cyahindurirwa izina ntiragitwara Kuko yagitwaye kitaritwa CECAFA KAGAME CUP.

Ese uyu niwo mwaka w’uko ikipe ya RAYON SPORTS yagitwara ndetse na APR FC ? Ese AZAM FC irarwana Ku gikombe yatwaye ikigumane? Ese TP MAZEMBE FC nayo iragitwara ndetse na GORMAHIA FC.

Ibyo nibyo dukomeze kubakurikiranira kugeza k’umunsi wa nyuma aho tuzamenya ikipe izegukana igikombe tariki ya 21/07/2019.

Turakomeza kujya tubakurikiranira uko imikino yose uzagenda iba kugeza k’umunsi wa nyuma w’irushabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *