CECAFA KAGAME CUP 2019: Ikipe ya Rayon Sports FC ibonye intsinzi yayo ya Mbere imbere y’ikipe ya TP Mazembe FC

Uyu munsi hakinywe umunsi wa kabiri w’irushabwa rya CECAFA KAGAME CUP Aho habaye imikino 4 uyu munsi Mu matsinda abiri atandukanye twabamenyesha ko amakipe abiri(2) yo Mu Rwanda yakinnye uyu munsi aho ikipe ya RAYON itsinze TP MAZEMBE FC Naho ikipe ya MUKURA itsindwa na AZAM FC.

Ikipe ya RAYON SPORTS FC itsinze Ikipe ya TP MAZEMBE FC igitego 1-0. N’umukino utari woroshye na gato Kuko amakipe yatangiye asatirana gusa k’umunota wa 4 ikipe ya RAYON ifungura amazamu k’umupira waruturutse k’uruhande rw’ibumoso utewe na IRANZI Maze unyura k’ubinyuma ba MAZEMBE FC usanga Aho ULIMWENGU yarahagaze wenyine areba uko umunyezamu ahagaze,maze atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyegeze amenya uko bigenze yashidutse abona inshundura zanyeganyeze ubwo ikipe ya RAYON SPORTS IBA ibonye igitego cyayo.

Umukino wakomeje gutyo amakipe akomeza gusatirana MAZEMBE ishakisha uko yabona igitego cyo Ku ishyura ndetse na RAYON SPORTS ishaka uko yabona igitego cya kabiri ntibyakunda. Maze igice cya mbere kirangira gutyo ari igitego 1-0.

Igice cya Kabiri Amakipe yombi yakomeje gutyo ashakisha uburyo yabona igitego, ikipe ya MAZEMBE ikomeza gushaka uko yakishyura igitego biranga Kuko umunyezamu wa RAYON SPORTS KIMENYI warukinnye umukino we mbere Mu ikipe ya RAYON nyuma yo kuva Mu ikipe ya APR yabashinjije ko batanze umusaruro muke,yababereye ibamba kuko yakuyemo umupira yari yabazwe kuvamo igitego. Byakomeje gutyo amakipe akomeza kugenda asatirana ariko biranga biba iby’ubusa umukino urangira utyo nta kindi gitego kibonetse Mu mukino. Maze ikipe ya RAYON SPORTS ibona intsinzi yayo ya Mbere. Gusa abakunzi ntibari benshi cyane nk’uko byari byitezwe ko baza kuba benshi byatumye umukino Wimurirwa kuri Stade Amahoro.

Naho k’urundi Ruhande ikipe ya MUKURA VICTOR yatsinzwe ikipe ya AZAM FC ari nayo ifite icyo gikombe cya CECAFA KAGAME CUP.

Abakinnyi babanjemo kur’uhande rwa RAYON SPORTS FC : KIMENYI,RUTANGA(Capitaine),IRADUKUNDA,
IRAGIRE,CIZA, IRANZI, ULIMWENGU, NSHIMIYIMANA,KAKULE,OLOKWEI,RUGWIRO
COAC

Abakinnyi babanjemo k’uruhande rwa TP MAZEMBE FC : BAKULA,RAINFORD(CAPITAINE),MASENGO,ZOLA,MWAPE,MONDEKO,SINKALA,TSHIBANGO,MICHE,
MULEKA,LIKONZA
COACH: MWAKASO DAVID

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *