Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko Shampiyona Nyafurika y’Abakina imbere mu gihugu, izwi nka CHAN, yari iteganyijwe kubera muri Kenya, Tanzania, na Uganda mu mwaka wa 2024, yimuriwe mu kwezi kwa Kanama 2025.
CAF yavuze ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bikorwa byo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo birimo za sitade, imirima yo gukiniraho imyitozo, amahoteli, n’ibitaro, hakenewe igihe kirekire kugira ngo byose bigere ku rwego rukenewe ngo iyi mikino izagende neza.
Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yashimiye Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ku buyobozi bwabo no ku ruhare bagize mu myiteguro y’iyi shampiyona.
Dr. Motsepe yagize ati: “Nshimishijwe cyane n’ibikorwa biri gukorwa byo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru muri Kenya, Tanzania, na Uganda. Ndizera ko muri Kanama 2025, ibi bikorwaremezo bizaba byujuje ibisabwa byose ku rwego rwa CAF kugira ngo iyi shampiyona igende neza.”
Ikiciro cyo gutombora amakipe azitabira CHAN 2024 kizakorwa nk’uko byari biteganyijwe, ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, i Nairobi muri Kenya, guhera saa mbiri z’umugoroba (20:00) ku isaha yaho.
CAF ivuga ko itariki nyayo iyi shampiyona izatangiriraho muri Kanama 2025 izatangazwa mu bihe biri imbere.