Bujumbura: Shaddyboo yagize icyo yisabira abaturage b’I Burundi mugitaramo bamutumiyemo

Mbabazi Shadia [Shaddyboo], umwe mu banyarwandakazi bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane nka Instagram, yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Instagram Party kizabera mu mujyi wa Bujumbura mu mpera z’ukwezi gutaha.

Iki gitaramo cy’abakoresha Instagram [Instagram Party] kizaba tariki ya 20 Nyakanga 2019 kibere mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yashyizeho ifoto [affiche] igaragaza ko azaba ari na we mushyitsi w’imena muri iki gitaramo asaba abaturage b’i Burundi kumwitegura.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 by’amarundi mu myanya isanzwe, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ku meza y’abantu 4 ari ibihumbi 500 by’amarundi.

Yatumiwe mu gitaramo cya Instagram Party i Burundi

Ubundi Shaddyboo afatwa nk’umwamikazi wa Instagram hano mu Rwanda kuko nta kindi bamuziho uretse kwiyamamaza kuri Instagram yambaye imyenda igezweho no kwifata video ngufi uyu mugore twabibutsa ko yahoze ari umugore wa meddy sale ukora video za bahanzi nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *