Wednesday, February 5, 2025
Wednesday, February 5, 2025
spot_img
HomeImikinoArsenal yatsinze Tottenham igabanya ikinyuranyo hagati yayo na Liverpool

Arsenal yatsinze Tottenham igabanya ikinyuranyo hagati yayo na Liverpool

Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1 igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool ya mbere muri Premier League, aho kuri ubu hasigayemo amanota ane gusa.

Uyu mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, kuri Emirate Stadium.

Wari uhanzwe amaso cyane kuko wahuzaga abakeba b’abaturanyi bo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londres.

Si ibyo gusa kuko The Gunners yasabwaga gutsinda kugira ngo isatire Liverpool yari yatakaje amanota abiri imbere ya Nottingham Forest ku wa Kabiri.

Uyu mukino watangiye wihuta, amakipe yombi asatirana ubona ashaka gutsinda kare.

Ku munota wa 25, Tottenham yazamutse neza yihuta, Kapiteni wayo Heung Min Son atera ishoti rikomeye ayitsinda igitego cya mbere.

Arsenal yahise itangira gusatira bikomeye ishaka uko yakwishyura igitego ariko Kai Havertz na Leandro Trossard ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.

Ku munota wa 40, Arsenal yabonye koruneri, Martin Ødeggard ayitera neza, Dominic Solanke aritsinda.

Nyuma y’iminota ine gusa, ab’inyuma ba Tottenham batakaje umupira, Ødegaard awuzamukana neza awutanga kwa Trossard winjiye mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, iyi kipe yambara umutuku n’umweru yasatiriye bikomeye cyane, ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ni mu gihe Tottenham yo imbaraga zari zashize yakiniraga inyuma cyane yugarira, igacungira ku mipira mike Arsenal itakaje.

Umukino warangiye Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1, hasigaramo amanota ane y’ikinyuranyo hagati yayo na Liverpool ya mbere.

Mu yindi ndi mikino yabaye ku wa Gatatu, Newcastle United yatsinze Wolverhampton Wanderers ibitego 3-0, Aston Villa itsinda Everton 1-0, mu gihe Crystal Palace yatsinze Leicester City ibitego 2-0.

Liverpool iri ku mwanya wa mbere n’amanota 47, ikurikiwe na Arsenal irusha ane, Nottingham Forest ifite 41, Newcastle United ya kane ifite 38, Chelsea ifite 37 na Manchester City ya gatandatu ifite amanota 35.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, Manchester United irakira Southampton saa 22:00, mu gihe Ipswich Town ikina na Brighton & Hove Albion saa 21:30.

SRC: IGIHE

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights