Aho Perezida Kagame yacukuye indaki yigisha abasirikare kurwanira mu myobo hagiye gutunganywa

Ngabo Simeon

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Gen.Kabarere James, yavuze ko muri gahunda yo gukomeza kwigisha urubyiruko amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, ahantu hose hafite amateka hazakomeza kubungwabungwa.

Hamwe mu ho Gen.Kabarebe avuga ni ahitwa Gikoba muri Nyagatare, aho Perezida Paul Kagame yacukuye indaki ya mbere akigisha abasirikare bose kurwanira mu myobo.

Perezida Kagame ngo ataracukura iyi ndake, abasirikare barwaniraga ku misozi.

Ibi Gen. Kabarebe yabigaragaje mu kiganiro yahaye urubyiruko 570 ruhagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura ingoro igaragaza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Bamwe muri uru rubyiruko babajije Gen.Kabarebe aho u Rwanda rugeze rutunganya agasozi kitwa ‘Nyabwishongwezi’ gaherereye mu Karere ka Nyagatare, aho Gen. Rwigema Fred yarasiwe.

Aka gasozi gaherereye mu bilometero bike uvuye ku mupaka wa Kagitumba ugabanya u Rwanda na Uganda.

Tariki ya 2 Ukwakira 1990 nyuma y’umunsi umwe Gen.Maj Fred Gisa Rwigema n’ingabo yari ayoboye batangiye urugamba, yaharasiwe n’umwanzi arapfa.

Akimara gupfa, mu minsi mike abandi basirikare bakuru barimo Maj. Bunyenyezi na Maj. Bayingana baguye ku rugamba, bitera igikuba mu ngabo. Muri iyo minsi ni bwo Gen. Maj.Paul Kagame yaje kuziba icyuho urugamba rurakomeza.

Gen Kabarebe yavuze ko amateka yose y’urugamba rwo kubohora u Rwanda arimo kwandikwa uhereye mbere y’intambara abantu bakiri mu mahanga.

Aha ni ukuvuga aho bari hose n’ibikorwa bakoraga, nk’abari muri Uganda, Tanzania, mu Burundi, mu Rwanda, muri Congo n’abari i Burayi.

Ati “Ayo mateka yose arimo arakusanywa kuko hari ibyakorwaga kugira ngo urugamba rutangire, hari ibyakozwe byinshi muzabibona mu bitabo cyangwa se no mu yindi ngoro y’urugamba rwo kubohora igihugu irimo gutegurwa kubakwa ku Mulindi, izaba irimo amateka yose.”

Yakomeje agira ati “Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kirimo gukorana na Minisiteri y’Ingabo, dushaka kureba ahantu hose hafite amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda bahakore.

“Bazahera Kagitumba, Nyamuhimura ahatangirijwe imyitozo yo kwigisha urubyiruko nkamwe, i Gabiro, Ryabega aho Bunyenyezi na Bayingana baguye, Nyabwishongwezi aho Rwigema yaguye, bagakomeza ndetse na Gikoba aho Perezida wa Repubulika yacukuye indaki ya mbere akigisha abasirikare bose kurwanira mu myobo, cyane ko mbere twarwaniraga ku misozi.”

Gen. Kabarebe yavuze ko nyuma y’aho Perezida Kagame acukuriye indaki yigisha abasirikare kurwanira mu myobo, byatumye bava muri ya ntambara yo kurwana bagenda, batangira gucukura imyobo imbere mu gihugu.

Mu handi hagomba gutunganywa ni ku Mulindi (mu Karere ka Gicumbi) ahahoze icyicaro gikuru cy’Ingabo za APR. Aho ni naho haboneka indaki Perezida Kagame yakoreragamo nk’ibiro ubwo yari ayoboye urugamba; n’i Musanze ahafunguwe imfungwa muri Gereza ya Ruhengeri.

Ati “Amateka yose yaranditswe arahari ariko turakomeza kuyandika, ni ukuvuga kuva ku munsi wa mbere w’intambara, uwa kabiri, uwa gatatu n’igihe cyose kurinda tugeze mu 1994 na nyuma y’aho, ayo mateka azandikwa.”

Gen Kabarere yavuze ko ibi nibimara gukorwa, urubyiruko na ba mukerarugendo bazaba bashobora kugenda aho urugamba rwabereye.

Aho Perezida Kagame yacukuye indaki yigisha abasirikare kurwanira mu myobo hagiye gutunganywa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuhango wo guca inzigo mu butabera bwo mu Rwanda rwo ha mbere

Nk’uko byagendaga mu bihugu byinshi byo ku isi, uwakoraga icyaha cyo kwica umuntu, umuryango w’uwiciwe, wagombaga kwihorera nawo wica uwabiciye, cyangwa se umwe mu muryango we, kugira ngo ituze riboneke mu gihugu no mu miryango yagiranye amakimbirane, yagejeje naho hapfa umuntu. Mu iyi nkuru, tukaba tugiye kubatekerereza amateka y’umuhango wo […]