Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abagabo batandatu benga ibigage by’ibikorano byitwa ‘Umunini’, bizwiho guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa, ihita ibata muri yombi ndetse ibyo bigage bimenerwa mu ruhame.
Ibikorwa byo gushakisha abo bagabo bengera ibyo bigage mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, byatangiye guhera mu ma saa cyenda y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Tariki 24 Mutarama 2025, nyuma y’uko hari abaturage bari bamenye ko hari abitwikiriye icyo gicuku barimo benga ibyo bigage, bimenyereweho kuzengereza ubuzima bwa benshi, bahita batungira agatoki Polisi barashakishwa bamwe bafatirwa mu cyuho.
Abo bagabo barimo Niyonzima Innocent wo mu Kagari ka Nyangwe, wafatanywe Litiro 140, Ntiranyibagirwa JMV wo mu Kagari ka Buramba we bamusanze arimo yitegura kubishigisha, Maniraguha wo mu Kagari ka Karangara wafatanywe Litiro 140 n’abandi bane bo mu Kagari ka Buramba harimo Hakizimana Gaspard wafatanywe Litiro 160, Bampericyera Emmanuel wafatanywe Litiro 160, Niyitegeka Samuel na we wafashwe yitegura kwenga ibyo bigage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza wemeje aya makuru, yagize ati “Bafatanwe Litiro zibarirwa muri 600. Ubu bose bafungiwe kuri Police Station Gahunga, aho barimo kwigishwa. Ibyo bigage twabafatanye twabimennye mu ruhame rw’Abaturage, naho ingunguru n’ibijerekani bifashisha mu kubibikamo n’ibyo babyengeragamo, bibitswe ku Murenge wa Gahunga”.
Aho ibyo bigage byagiye bitahurwa byari bitaze mu ngunguru n’ibidomoro, byakusanyirijwe hamwe bimenerwa mu ruhame.
Nyuma yaho abaturage bo muri ako gace bakoranye inama n’inzeho zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ibanze, bibutswa ububi bw’ibyo bigage, banasabwa kongera ubufatanye mu kubirwanya, by’umwihariko batanga amakuru bitaroreka ubuzima bw’abantu.
SP Mwiseneza ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kunywa no kwenga ibigage nk’ibi, ndetse n’inzoga z’inkorano kuko ari zo nyirabayazana w’Umutekano muke n’amakimbirane mu miryango. Turagira inama abishora mu bikorwa nk’ibyo ko bitemewe kandi ko bihanirwa. Icyiza ni ukubireka kuko bidashobora kubahira habe na gato. Police y’u Rwanda yarabahagurukiye, iri maso impande zose”.