Ikigega cy’Ingwate (BDF), kivuga ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 30Frw yahawe imirenge SACCO, kugira ngo abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu bafite imishinga mito n’iciriritse babone igishoro cyabateza imbere.
Umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka, asaba abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse cyane cyane urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga barimo abahombejwe na COVID-19, kugana imirenge SACCO bagafata iyo nguzanyo izishyurwa hiyongereyeho 8% by’inyungu ku mwaka.
Yagize ati “Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura Ubukungu no gushyigikira ishoramari rishya rigenda rivuka. Dufite miliyari 30Frw, muri yo dufite Miliyari 5Frw tugomba gukoresha kuva ubu(Mutarama) kugera muri Kamena 2025, tukazatangira kwakira ubusabe bwa za SACCO mu minsi iri imbere nyuma y’ubukangurambaga turimo.”
Imirenge SACCO yo mu Mujyi wa Kigali ni yo isabwa gutanga inguzanyo nyinshi ku banyamuryango bayo, bitewe n’uko 80% by’imirimo y’ubucuruzi ari ho ikorerwa.
Mu nguzanyo zatanzwe mu mezi 18 ashize kugera mu Kuboza 2024, Umujyi wa Kigali waje inyuma cyane y’utundi turere ku rugero rwa 7%, by’inguzanyo zose zatanzwe n’imirenge SACCO.
Umuyobozi wa SACCO ya Gisozi, Mapendo Olive, ni we wenyine BDF ishimira mu mirenge SACCO yo mu Karere ka Gasabo, kubera kuba yarashishikarije abacuruzi bakorera mu Gakiriro, gufata inguzanyo nyuma y’uko BDF ibahaye ingwate.
Mapendo avuga ko inguzanyo zafashije abakorera mu Gakiriro no mu nkengero zaho bagera kuri 511 kwagura ibikorwa byabo, hamwe no kongera kuzahuka k’ubukungu nyuma ya Covid-19, kandi ko Miliyoni 972 zatanzwe nk’inguzanyo zirimo kwishyurwa neza.
Mugenzi we uyobora SACCO ya Muhima muri Nyarugenge, Marie Chantal Twagirimana, avuga ko amagana y’abacuruzi bakorera muri kariya gace yahinduye imiterere yaho babikesha ikigega BDF, kandi ko azarushaho gushaka abandi bacuruzi baza gufata inguzanyo.
BDF isaba za SACCO kwibanda ku bafite imishinga itangiza ibidukikije, buri wese agahabwa igishoro kitarenze Miliyoni 5Frw azishyurwa bitarenze imyaka itanu, hakibandwa ku bagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, bo bahabwa ingwate ya BDF igera kuri 75% by’ayo basabye muri SACCO.
Mu kiganiro BDF YAGIRANYE N’abayobozi b’imirenge SACCO ku wa 22 Mutarama 2023, Munyeshyaka yavuze ko mu yandi mabanki n’ibigo by’imari na ho abantu bemerewe kuvuga ko BDF izababera ingwate, maze bagasaba inguzanyo kandi bakayihabwa.
Ikigega BDF kivuga ko mu myaka 13 kimaze gishinzwe, cyatanze ingwate ingana na Miliyari 92 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikaba byaratumye ibigo by’imari byemera guha abakiriya babyo inguzanyo ingana na Miliyari 228Frw.
SRC:Kigali today