Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zose n’Abanyarwanda muri rusange gushyira imbere uburere buboneye bw’abagize umuryango, yibutsa ko nta muryango cyangwa idini bigisha imyitwarire idahwitse nka kwambara ubusa. Ibi yabitangaje mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye u Rwanda, ku wa 19 Mutarama 2025.
Perezida Kagame yagarutse ku mico yagaragaye mu muryango nyarwanda, cyane cyane ibirebana n’imyambarire idakwiye no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga. Yavuze ko kwambara ubusa ari ikimenyetso cy’ubusa mu mutwe, bikaba ikibazo gikwiye kwitabwaho na buri wese.
Yagize ati: *“Uwambara ubusa ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta n’umuryango ubaho uteye utyo. Kwambara ubusa ni ikimenyetso cy’ubusa buri mu mutwe.”*
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo byugarije imiryango, birimo amakimbirane, urugomo, no gukoresha ibiyobyabwenge. Yatanze urugero rw’abashakanye bari mu myaka mike bahita batandukana, asaba abayobozi n’inzego zose gushyira imbaraga mu gukemura ibi bibazo.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, habonetse imanza 2833 z’abashakanye basabye gutandukana. Ibi byiyongera ku mibare y’imyaka yashize, aho mu 2019 habonetse imiryango 8941 yemerewe gutandukana.
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo gushyigikira umuryango nyarwanda utekanye, avuga ko inshingano zabo zidakwiye kugarukira mu kuvuga gusa, ahubwo zigomba gushyirwa mu bikorwa bigaragara.
Yagize ati: “Abayobozi haba mu madini, haba muri Leta tugomba kugira uruhare rwo kugabanya amakimbirane no guhangana n’ibibazo byugarije imiryango. Inshingano zacu si izo kwirebera gusa.”
Perezida Kagame yashimangiye ko umuryango uteye imbere, utekanye kandi ugamije iterambere ari wo shingiro ry’igihugu gikomeye. Yasabye Abanyarwanda bose gufata iya mbere mu guhindura ibitagenda neza, buri wese agatangira aho ari.