Nairobi:Imyigaragambyo itunguranye y’abarwayi ba Kenyatta National Hospital (KNH) yatumye Minisitiri w’Ubuzima Deborah Barasa agaira n’itangazamakuru mu buryo butunguranye aho yasubizaga ibibazo bitandukanye bijyanye n’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima kizwi nka SHA (Social Health Authority – SHA). Aba barwayi bari bakeneye ibisobanuro byihuse ku mikorere mibi ya SHA n’imiyoborere idindiza, byatumye babura serivisi mu gihe bazikeneye cyane.
Abarwayi baje imbere ya Minisitiri bavuga ko ikibazo cy’imikorere mibi ya SHA gikomeje kubashyira mu kaga. Babwiye Minisitiri ko inzego zishinzwe SHA zibasaba ibyangombwa byinshi bidakenewe ndetse bakamara amasaha menshi bategereje ko dosiye zabo zitunganywa. Ibyo byose byatumye benshi badasubizwa mu buryo bukwiye.
Umubyeyi umwe wagaragaye ashavuye cyane yagize ati: “Nageze hano mu gitondo nizeye kubona ubuvuzi bw’umwana wanjye ariko sinigeze mbona n’umwe unsobanurira impamvu ntakirwa. SHA ni umugambi mwiza ariko idindizwa n’imikorere mibi.”
Mu gutanga ubuzsobanuro , minisitiri w’ubuzima mu mvugo yuje kwicisha bugufi no kwiyemeza gukemura ikibazo, Minisitiri Barasa yavuze ko azi neza ibibazo biri mu mikorere ya SHA kandi ko bihutirwa gukemurwa. Yasabye imbabazi abarwayi, avuga ko hagiye gukorwa igenzura ryimbitse ku micungire y’iyi gahunda.
Yagize ati:
“Ndashaka kubamenyesha ko ibi bibazo bidakwiye kongera kubaho. Tuzashyira imbere ubufasha bwihutirwa kandi tugenzure neza uko SHA ikora kugira ngo yongere icyizere muri rubanda.”
Minisitiri Barasa yatangaje ko hari ibikorwa byihutirwa birimo:
- Gushakira SHA uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga ryo kwihutisha serivisi.
- Kongera abakozi bafite ubumenyi mu micungire ya dosiye.
- Gukemura ibibazo by’ubunyangamugayo mu nzego zicunga SHA kugira ngo abarwayi batakomeza kugorwa no kubona ubuvuzi.
Iki kibazo cyateye impaka zikomeye mu gihugu, aho abantu benshi basaba ko gahunda nk’izi zigenewe gufasha rubanda zidashyirwa mu kaga n’imiyoborere idahwitse.
Tukiri kuri iki kibazo, abaturage basabye ko Guverinoma igira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo by’ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo ntawe ugira ibibazo biterwa n’imikorere y’inzego z’ubuzima.