Wednesday, February 5, 2025
Wednesday, February 5, 2025
spot_img
HomeIbyamamareUmuraperi Bushali mu rugendo rw’agahinda nyuma yo kubura nyina

Umuraperi Bushali mu rugendo rw’agahinda nyuma yo kubura nyina

Umuraperi Nyarwanda Bushali ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Bushali yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibimenyetso bigaragaza akababaro ke, aho yagaragaje amarira maze yandikaho ijambo “Mama” ariherekesha ishusho y’amarira.

Umwe mu nshuti za hafi za Bushali akaba n’umwe mu bamufasha mu muziki, mu kiganiro nikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru , yatangaje ko ababajwe cyane no kubura nyina, dore ko yari umuntu wamufashaga cyane mu buzima bwe bw’umuziki binyuze mu masengesho.

Bushali ntiyari yigeze atangaza ku mugaragaro inkuru y’urupfu rw’umubyeyi we, gusa yagaragaje uburyo yifashisha umuryango we mu bikorwa bye bya muzika, cyane cyane mu rugendo rwo gukora album ye nshya yise “Full Moon”, aho yavuze ko yafashijwe cyane n’umuryango we harimo umugore we n’abana babo babiri.

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Bushali yakunze kuvuga ko amasengesho y’ababyeyi be, by’umwihariko nyina umubyara, ari inkingi ikomeye imufasha mu muziki. Nyamara, Bushali ntiyakunze kwerekana cyane ubuzima bw’umuryango we mu ruhame, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bikorwa by’umuziki nk’ibitaramo.

Kubura uyu mubyeyi, by’umwihariko nyina wamufashaga mu masengesho no mu bundi buryo bw’umutima, ni igihombo gikomeye kuri uyu muraperi ufatwa nk’umwe mu bahanga bafite ijwi rikomeye mu njyana ya kinyatrap mu Rwanda.

Bushali, mu bihe byo gusohora “Full Moon”, yari yagaragaje amarangamutima yo gukorera umuziki we afatanyije n’abo akunda, none urupfu rw’umubyeyi we ruraza nk’inkubi y’umuyaga mu bihe yari atangiye kugaragaza ubushake bwo gukomeza kugera ku nzozi ze mu muziki.

Tubifurije gukomera muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights