Wednesday, February 5, 2025
Wednesday, February 5, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroNyuma yuko urukundo rwabo rutewe imijugujugu, Diamond Platnumz na Zuchu bagiye kuryohereza...

Nyuma yuko urukundo rwabo rutewe imijugujugu, Diamond Platnumz na Zuchu bagiye kuryohereza i Dubai. Amafoto

Mbere yo gutarama mu mujyi wa Dubai ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Gicurasi, Diamond Platnumz na Zuchu bagaragaye bari kuryoshya mu mucanga wo muri uyu mujyi. 

Nyuma y’igihe hari ibihuha ko aba batandukanye,bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo,bari gutemberana i Dubai. 

Mu butumwa Zuchu yaherekesheje amafoto yasangije abamukurikirana, yagize ati DZ (Diamond na Zuchu) + Diamond = Dzubai. 

Mu minsi ishize,Diamond Platnumz aherutse gukodesha indege ajya muri Zanzibar gusaba imbabazi umukunzi we,Zuchu. 

Nyuma y’aho,Diamond Platnumz yagaragaye apfukamye ku rubyiniro asaba imbabazi uyu mukobwa wari uherutse gutangaza ko batandukanye. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights